Urabeho Ubalijoro (+lyrics) - Rodrigue KAREMERA, Rwanda - Video
PUBLISHED:  Apr 22, 2016
DESCRIPTION:
Twakomeje kwizera, yuko wazagaruka
Twagutumyeho incuti, dutuma abandimwe
None intumwa yaraje idukoranya twese,
Itugezaho inkuru,
Inkuru y'incamugongo:

"Bavandimwe b' Ubalijoro, nimumuhebe, ntazagaruka.
Yararwaye, araremba, arahera, none Rugira yaramuhamagaye."

Twaririye icyarimwe, abakuru n'abato,
Twari twariringiye kuzabonana nawe.

None ubu Ubalijoro, ugiye tutazi agakuru kawe.
Twumva ngo wasize abana bane,
Ahari bo wenda tuzabonana.

Ubalijoro, ni koko, inkuru yawe yababaje benshi.
Abari kure barabaye impabe
Baratahuka,
Abaheze mu migi, basura ababo
Twakomeje kwizera ko umunsi umwe uzatwandikira,
Cyangwa se ukaza tukabonana.
Nyamara kandi, ku isi ni ko bigenda.
Twakomeje kwizera, aliko none dore
Ugiye tutaherukaga n'inkuru yawe
Ubalijoro, igendere, iyo ugiye, niyo bose bajya.
Turizera ko tuzabonana.
N'ubwo tutabashije kubonana tukiriho...tuzabonana.

Urebeho, urabeho Ubalijoro.
Twese uko tuli tuzagusabira.

Urebeho, urabeho Ubalijoro.
Twese uko tuli tuzagusabira.

Urebeho, urabeho Ubalijoro.
Twese uko tuli tuzagusabira.

Urebeho, urabeho Ubalijoro.
Twese uko tuli tuzagusabira.

Urebeho, urabeho Ubalijoro.
Twese uko tuli turagusabira.

Urebeho, urabeho Ubalijoro.
Twese uko tuli tuzagusabira.

Urebeho, urabeho Ubalijoro.
Twese uko tuli tuzagusabira.

(Ubalijoro II, Rodrigue Karemera, Rwanda, 198? )
follow us on Twitter      Contact      Privacy Policy      Terms of Service
Copyright © BANDMINE // All Right Reserved
Return to top