Ubalijoro (+lyrics) - Rodrigue KAREMERA - Rwanda - Video
PUBLISHED:  Apr 22, 2016
DESCRIPTION:
Muvandimwe wanjye Ubalijoro, uraho uracyakomaho
Natwe ino ngaho turaho, uretse ko tutazi agakuru kawe
Uzagire ugaruke Ubalijoro, twese uko tuli turagukumbuye.

Wagiye uvuga ko ugiye gupagasa, none imyaka isaze 30
I Buganda n'iyo haba heza hate, rwose nta gihugu cyaruta Urwanda

Umukecuru n'umusaza, bose barashaje, bajyanye agahinda ko kutamenya ibyawe.
Uzagire ugaruke Ubalijoro, twese uko tuli turagukumbuye.
Uzagire ugaruke Ubalijoro, twese uko tuli turagukumbuye.

Wasize tuli ibitambambuga, none ubu twese turubatse

Urwanda rwabonye ubwigenge, ubu ni igihugu cy'amahoro
Bakuru bawe barujukuruje, ntiwabamenya imvi ni uruyenzi

Haherutse kuza inkuru itubwira,
Ko ngo iyo uba habaye intambara
Abantu ngo bakwiriye imishwaro, wowe se aho yaragusize
Niba se ukiriho Ubalijoro, rwose twandikire dushire intimba.
Niba se ukiriho Ubalijoro, watwandikiye tugashira intimba.

Uzagire ugaruke Ubalijoro, twese uko tuli turagukumbuye.
Uzagire ugaruke Ubalijoro, twese uko tuli turagukumbuye.
Uzagire ugaruke Ubalijoro, twese uko tuli turagukumbuye.
Uzagire ugaruke Ubalijoro, twese uko tuli turagukumbuye.
follow us on Twitter      Contact      Privacy Policy      Terms of Service
Copyright © BANDMINE // All Right Reserved
Return to top